www.umucunguzi.com

Hello, I am a freedom fighter

ABO TURIBO

RADIO UMUCUNGUZI NI IMWE MU NZIRA YO GUFASHA RUBANDA KWEMEZA NO GUSHIMANGIRA UBURENGANZIRA BWAYO BWO KUVUGA ICYO ITEKEREZA, KUBERA KO, TWEMERA KO U RWANDA ARI URW’ABANYARWANDA BOSE KANDI KO NTAWE UFITE UBURENGANZIRA BWO GUKUMIRA BAMWE MU BANA B’IGIHUGU Y’ITWAJE IBINYOMA CYANGWA YIBESHYA KO AFITE INGUFU ZISHOBORA GUKUMIRA UGUSHAKA KWA RUBANDA.

UBWIGENGE, KWISHYIRA NO KWIZANA MU GIHUGU CYACU NTUBISABA UMURYANGO W’ABIBUMBYE, NTITUBISABA BA MPATSIBIHUGU BARI INYUMA Y’ABASHAKA KUTUMARIRA KW’ICUMU NITWE TUBYIHA DUSHINGIYE K’UBURENGANZIRA BW’IBANZE TWAVUKANYE. ABUMVA RERO BASHOBORA KUZADUPFUKAMISHA IMBERE YA KALINGA NSHYA BANATUBUZA KUVUGA IBYO TWIFUZA CYANGWA DUTEKEREZA KU NGUFU NIBAMENYEKO UMUCUNGUZI ARI RUBANDA.

IJAMBO RY’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR

Bacunguzi, bacunguzi kazi NSHUTI z’urugaga FDLR n’u Rwanda ndabaramukije mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2016 uzababere umwaka w’ibikorwa bikomeye n’intsinzi. Mbifurije mwese kandi guharanira ubutitsa ubutabera, amahoro, ubwiyunge n’amajyambere. Mboneyeho umwanya wo kubatumira kanddi mbasaba kwitabira kwumva ijwi ryacu RADIO UMUCUNGUZI ,no kubashishikariza kuyishigikira mugutanga ibitekerezo byubaka ndetse no kuyitera inkunga mubishoboka byose. Iyi Radio umucunguzi ni iyanyu kandi iziye igihe kuko hari benshi bari barabuze uruvugiro kubera ingoma y’agacinyizo ya FPR INKOTANYI yabahatiraga kumva no gukurikiza ibyayo gusa haba mu Rwanda haba no mu mahanga . Igihe kirageze rero ngo Abacunguzi n’abandi bakunda ukuri bose bidagadure bashyira uko kuri ahagaragara.

Nizeye ntashidikanya ko Radio UMUCUNGUZI izabafasha kwinigura no gusangira ibitekerezo byubaka kandi bishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda ,mu rukundo rwakivandimwe , mubwubahane no mubufatanye buha buri wese uburyo bwo gutanga umusanzu w’ibitekerezo mu rugamba turiho rwo gusubiza Rubanda Icyubahiro n’Agaciro yambuwe na FPR Inkotanyi. Muhore muzirikana ko ingufu zaburi wese zikenewe mubikorwa byo kwibohora. UMUCUNGUZI NI RUBANDA. Sinarangiza ntabibukije ko kuba tugihagaze kandi dukomeye tubikesha lmana Rurema. Niyo mpamvu mbasaba nkomeje kuyubaha no kuyitinya twirinda ikibi cyose kugirango duhorane lmigisha yayo. Imana ikomeze ibarinde kandi ibasendereze imigisha yayo.

Bikozwe taliki 12 Gashyantare 2016

Umuyobozi w’URUGAGA FDLR

BYIRINGIRO victor Gen Maj.

Copyright © 2016 Radio Umucunguzi . All Rights Reserved.